Umuryango CECYDAR uzizihiza yubile y’imyaka 25

Umuryango CECYDAR uzizihiza yubile y’imyaka 25

Uyu muryango (Centre Cyprien Daphrose Rugamba) washinzwe na Rugamba Cyprien afatanije n’umugore we Daphrose,uzizihiza yubile y’imyaka 25 umaze ukora ibikorwa bya gikiristu byo kwita ku bana batagira kirera.

Iyi yubile izizihizwa hashimangirwa ibikorwa byatangijwe umwaka ushize wa 2016, byo gusuzuma niba bashyirwa ku rutonde rw’abahire n’abatagatifu ba Kiliziya Gatolika.

Mu mwaka wa 1992, RugambaCyprien, wari umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuhanzi afatanije n’umugore we Mukansanga Daphrose, bashinze umuryango FIDESCo Rwanda (Cyprien and Daphrose Rugamba’s project for street Children), waje guhindurirwa kwitwa CECYDAR, hagamijwe guha agaciro ibikorwa byabo bamaze kwitaba Imana.

Mu rwego gutegura iyo Yubile y’imyaka 25, tariki ya 22 Kanama 2017, abayobozi ba FIDESCO, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ko uzaba ari umwanya wo kugaragaza ibikorwa bishimangira ubusabe bw’uko abawushinze bashyirwa ku rutonde rw’Abatagatifu.

Ngarambe Francois Xavier, Umuyobozi wa Communauté de l’Emmanuel, yavuze ko kwizihiza yo sabukuru ari umwanya ukomeye wo gushimangira ko bagirwa abahire.

Agira ati, Ikijyanye n’iperereza rikorwa kugira ngo Cyprien Rugamba na Daphrose bagirwe abahire n’abatagatifu ari ukugirango abantu batekereze gushyira abandi mu rwego rw’abahire n’abatagatifu kandi ni uko baba barasomye mu buzima bwabo ibimenyetso by’urukundo rw’Imana by’uko bemereye Imana ikabakoreramo si ubutwari bwabo, n’impuhwe zayo bakiriye noneho bagasa na yo ku buryo ubareba ukavuga uti ni abantu b’Imana.”

Akomeza avuga ko banatangiye urwo rugendo akaba abona mbona ari nk’icyemezo cy’uko tubifuriza kuba abanyempuhwe, bakifuza ko abantu bose babakurikira muri izo mpuhwe.

Umuyobozi wa CECYDAR, Joseph Bitega, avuga ko uretse kwita ku bana nk’uko Rugamba yari yarabivuze, banafasha abana gukira ibikomere

Yongeraho ko ibikorwa byo gusuzuma niba uyu muryango washyirwa mu ntwari z’u Rwanda no mu batagatifu ba Kiliziya Gatolika, ku wa 18 Nzeri, umwaka uzaba ushize, hakirwa abatangabuhamya bashimangira ibikorwa byashingirwaho bagirwa abahire, ubu abatangabuhamya 49 bakaba bamaze kumvwa.

Ati, “Ubu urukiko rubishinzwe rumaze kwakira abatangabuhamya 49 n’abandi baracyaza. Turatekereza ko imirimo igenze neza, bitazarenza hagati mu mwaka wa 2018, hagaragajwe icyagezweho.”

Rugamba Cyprien, yishwe Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira, tariki ya 7 Mata 1994, hamwe n’umugore we n’abana batandatu.

Ku bijyanye n’iyi yubile, ubuyobozi bwa CECYDAR, bwatangaje ko iteguye mu minsi ibiri, ku wa 1 na 2 Nzeri 2017.

Kuva CECYDAR yashingwa, imaze kwakira abana batagira kirera barenga 4650 barimo abarenga 2000 bakiriwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri abo, 1388 basubijwe mu miryango, 22 biga kaminuza, 197 biga ayisumbuye, 472 biga amashuri abanza kandi kugeza ubu iki kigo gitanga uburezi n’uburere ku bana batagira kirera.

Support a family

Help us build a house for a homeless family in which our children live after school and family reintegration to prevent them from returning to the streets.

Donate

Support a child

Help us continue to provide emergency care, food, shelter, protection, child-friendly spaces, health care, education and other essential materials for children and young people at risk.

Donate
Our partners